DIOCESE CATHOLIQUE GIKONGORO
CARITAS-GIKONGORO
B.P 77 GIKONGORO
TEL: (250)0796269049
E-Mail: caritasgik@yahoo.fr
ITANGAZO RYO GUTANGA ISOKO
Caritas ya Diyosezi Gatolika ya Gikongoro iramenyesha abantu bose babyifuza kandi bujuje ibisabwa ko ishaka gutanga isoko ryo kugura ibikoresho bigenewe ingo mbonezamikurire mu midugudu mu Miremge ikoreramo ku bufatanye n’Akarere ka Nyamagabe. Ibikoresho bizakenerwa ni ibi bikurikira:
№ |
Ibikoresho |
Umubare |
Ingano |
1 |
Imicyeka |
70 |
Ibipande bitatu (2.5*3.6 m) |
2 |
Isafuriya |
70 |
Ijyamo litiro 20 |
3 |
Ibikombe |
1,750 |
Mililitiro 500 (Semi pulasitiki) |
4 |
Ibitabo by’ inkuru by’abana |
210 |
Byemewe na REB |
Abifuza gupiganira iryo soko barasabwa kugeza amabaruwa afunze neza arimo ibiciro handitseho : Gusaba gupiganira isoko ryo kugura ibikoresho bigenewe ingo mbonezamikurire mu midugudu. Ayo mabaruwa agomba kuba yageze mu bunyamabanga bwa serivisi za Diyosezi Gatolika ya Gikongoro zikorera mu mugi wa Nyamagabe bitarenze tariki ya 02/05/2025, i saa Sita (12h00). Amabaruwa akazafungurwa uwo munsi i saa munani n’iminoto 30 (14h30). Upiganira iryo soko arasabwa ibyangombwa bikurikira :
- Ibaruwa igaragaza ibiciro yandikiwe Umuyobozi wa Caritas Gikongoro;
- Kuba ari umucuruzi wemewe kandi atanga facture ya EBM;
- Kuba yishyura TVA;
- Kugaragaza igiciro cya buri gikoresho kimwe azagemura;
- Rwiyemezamirimo ashobora gupiganira ubwoko bumwe (Imicyeka, Isafuriya, Ibikombe, ibitabo by’ inkuru by’abana), cyangwa byose ku bikoresho bikenewe, ariko icyo gihe azatanga ibisabwa kuri buri bwoko bw’ibikoresho ashaka gupiganira;
- Kuba atagaragara kuri lisiti ya ba bihemu;
- Gutanga icyangombwa kigaragaza ko nta mwenda abereyemo Leta (RSSB cg RRA);
Bikorewe ku Gikongoro, kuwa 15/04/2025
Padiri Jean NDAGIJIMANA
Umuyobozi wa Caritas Gikongoro