Skip to main content

Itangazo Ryo Gutanga Isoko Ry’ubugenzuzi

Coopérative Minière Kababara-Gikingo (COMIKAGI)
Rate this employer
Average: 3.7 (3 votes)

KOPERATIVE COMIKAGI

INTARA Y’AMAJYARUGURU

AKARERE KA GAKENKE

UMURENGE WA RULI

UMUDUGUDU WA KABINGO

E mail: comikagi2030@gmail.com

Tel: 0788391641/ 0783419757

ITANGAZO RYO GUTANGA ISOKO RY’UBUGENZUZI

COMIKAGI , ni Koperative y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yanditswe muri RCA kuri nomero RCA/1225/2009 yo ku wa 06/10/2009; irifuza gutanga isoko ry’umugenzuzi bwo hanze (Auditeur Externe/External Auditor). Ikigo cyangwa umuntu ku giti cye wifuza gupiganira iri soko bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:

  1. Kuba bafite icyemezo kigaragaza ko bakora umwuga w’ubucuruzi gitangwa na RDB;
  2. Kuba afite icyemezo cyerekana ko ari umugenzuzi kandi wemewe mu Rwanda;
  3. Kuba bafite icyemezo kigaragaza ko batabereyemo umwenda ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (tax clearance certificate);
  4. Kugaragaza umwirondoro (company profilo) na copy y’indangamuntu niba ari umuntu ku giti cye;
  5. Kuba yemera kuzacertifiya financial statement za COMIKAGI muri RRA;
  6. Kuba afite uburambe mu bugenzuzi nibura bw’imyaka 3 mu Rwanda akagaragaza n’ibyemezo by’aho yagenzuye

Itariki ntarengwa yo kugeza kuri COMIKAGI dosiye y’ipiganwa ikubiyemo ibyangombwa bisabwa ndetse n’igiciro cyo gupiganira aka kazi ni ku wa gatanu tariki ya 23 Mutarama 2026 saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00ku cyicaro cya Koperative COMIKAGI kiri I Ruli/Gikingo. Gufungura amabahasha mu ruhame , bizakorerwa mu cyumba cy’inama cya Koperative COMIKAGI ku wa mbere, tariki ya 26/01/2026, saa yine za mugitondo (10h00).

Bikorewe I Ruli, ku wa 12/01/2026

Umuyobozi wa Koperative COMIKAGI w’agateganyo

KAYITESI Beatrice

Click on the APPLY button to send your application documents:
  • Your application will be sent to the employer immediately (Allowed formats: .doc .pdf .txt .docx)
  • A confirmation email will be sent to you few minutes afterwards
  • You can request any documents archived from our website (ex: a job description, a CV, a cover letter...)