KOPERATIVE COMIKAGI
INTARA Y’AMAJYARUGURU
AKARERE KA GAKENKE
UMURENGE WA RULI
UMUDUGUDU WA KABINGO
E mail: comikagi2030@gmail.com
Tel: 0788391641/ 0783419757
ITANGAZO RYO GUTANGA ISOKO RY’UBUGENZUZI
COMIKAGI , ni Koperative y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yanditswe muri RCA kuri nomero RCA/1225/2009 yo ku wa 06/10/2009; irifuza gutanga isoko ry’umugenzuzi bwo hanze (Auditeur Externe/External Auditor). Ikigo cyangwa umuntu ku giti cye wifuza gupiganira iri soko bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:
- Kuba bafite icyemezo kigaragaza ko bakora umwuga w’ubucuruzi gitangwa na RDB;
- Kuba afite icyemezo cyerekana ko ari umugenzuzi kandi wemewe mu Rwanda;
- Kuba bafite icyemezo kigaragaza ko batabereyemo umwenda ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (tax clearance certificate);
- Kugaragaza umwirondoro (company profilo) na copy y’indangamuntu niba ari umuntu ku giti cye;
- Kuba yemera kuzacertifiya financial statement za COMIKAGI muri RRA;
- Kuba afite uburambe mu bugenzuzi nibura bw’imyaka 3 mu Rwanda akagaragaza n’ibyemezo by’aho yagenzuye
Itariki ntarengwa yo kugeza kuri COMIKAGI dosiye y’ipiganwa ikubiyemo ibyangombwa bisabwa ndetse n’igiciro cyo gupiganira aka kazi ni ku wa gatanu tariki ya 23 Mutarama 2026 saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00) ku cyicaro cya Koperative COMIKAGI kiri I Ruli/Gikingo. Gufungura amabahasha mu ruhame , bizakorerwa mu cyumba cy’inama cya Koperative COMIKAGI ku wa mbere, tariki ya 26/01/2026, saa yine za mugitondo (10h00).
Bikorewe I Ruli, ku wa 12/01/2026
Umuyobozi wa Koperative COMIKAGI w’agateganyo
KAYITESI Beatrice