ITANGAZO RYO GUTANGA ISOKO
Ubuyobozi bwa EAR Paruwase ya Bumbogo burifuza gutanga amasoko yo kugemura:
1.Imyenda ya siporo y’abana bose.
mu mushinga RW0788 EAR BUMBOGO uterwa inkunga na Compassion International Rwanda.
Ba rwiyemezamirimo babishoboye kandi bujuje ibisabwa, barasabwa kuza gufata ibitabo bikubiyemo amabwiriza ajyanye n’ isoko bifuza gupiganira guhera kuwa kabiri tariki ya 06/05/2025- 19/05/2025 mu masaha y’ akazi, hamaze kwerekanwa inyemeza bwishyu y’ amafaranga ibihumbi icumi (10,000frw) adasubizwa kuri konti: 100023746551 RW0788 EAR BUMBOGO D/GBO iri muri BK kuri buri soko apiganira, amabaruwa azafungurwa mu ruhame kuwa mbere tariki ya 19/05/2025 saa tanu za mugitondo (11h00 am) ku cyicaro cy’ umushinga I Bumbogo.
Bikorewe I Bumbogo kuwa mbere tariki ya 06/05/2025
Umuyobozi wa Paruwase ya Bumbogo
Rev. Kubwimana Tharcisse