ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO.
Ubuyobozi bw’umushinga RW0655 NDERA ukorera muri EAR Paruwase Ndera burahamagarira ba Rwiyemezamirimo babyifuza kandi babishoboye, gupiganirwa isoko ryo gutanga ihene zo korora 147.
Inyandiko ikubiyemo ibikenewe mu ipiganwa muzayisanga ku biro by’umushinga guhera kuwa 5/05/2025 mwitwaje bordereau mwishyuriyeho amafaranga ibihumbi icumi (10,000FRW) adasubizwa yo kugura DAO kuri Konti NO 10001253217 yitwa EAR DK Projet RW 655 NDERA iri muri Banki ya Kigali (BK).
Amabahasha arimo ibyangombwa bisabwa azafungurwa ku mugaragaro ku biro by’umushinga tariki ya 19/05/2025 saa munani zuzuye (14H00).
Ukeneye ibindi bisobanuro yabariza ku biro by’umushinga cyangwa agahamagara kuri izi nomero zikurikira:
0787242121 (Umuyobozi w’umushinga)
0788524334 (Umushumba wa Paruwase Ndera).
Bikorewe I Ndera kuwa 05/05/2025.
Umushumba wa EAR Paruwase NDERA;
Rev Pasteur MUKIZA Joas