ITANGAZO RIPIGANIRA ISOKO
ITORERO ANGLICAN RY’U RWANDA
E A R DIOCESE KIBUNGO
PAROISSE GATORE
RW0631 EAR GATORE
ITANGAZO RIHAMAGARIRA GUPIGANIRA ISOKO
Itorero Anglican ry’u Rwanda Paruwasi ya Gatore ifite Umushinga RW0631 uterwa inkunga na Compassion International mu Rwanda irahamagarira ba Rwiyemezamirimo babyifuza kandi babifitiye ubushobozi gupiganira isoko ryo kugurira imiryango y’abana 42 ihene z’amashashi. Uwifuza gupiganira iryo soko agomba kuba yujuje ibi bikurikira:
- Ibaruwa yandikiwe ubuyobozi bwa EAR Paruwasi Gatore isaba isoko.
- Kuba afite Facture Proforma igaragaza igiciro cya kimwe n’igiciro mbumbe cya byose.
- Kuba afite inimero y’ umusoreshwa (TIN Number) naTVA.
- Kuba afite icyemezo cy’ ubucuruzi/Registre de Commerce.
- Kuba nta deni afitiye ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’ amahoro (Rwanda revenues authority)
- Kuba nta deni afitiye ikigo cy’ubwiteganirize bw’ abakozi mu Rwanda (RSS).
- Kuba asanzwe akora iyo mirimo neza afite ibyemezo nibura bitatu by’aho yakoze biriho umukono wa Notaire kandi bitarengeje amezi atatu byaba ari akarushyo.
- Kuba afite icyemezo cya Bank kigaragaza ko afite ubushobozi bwo gukora iryo soko.
- Kuba azishyurwa kuri OP izigamiwe muri Banki ya Kigali nyuma yo kurangiza imirimo.
- Kuba afite imashini yo gusohora Billing Receipt yemewe n’ikigo cya RRA.
- Photocopy y’Irangamuntu ya nyiri company.
- Icyemezo cya banque/Credit line ni ingenzi muri iri pigana
Kubabyifuza kandi babishaka bashobora kuza kugura igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa kuri iri soko ku Biro by’umushinga RW0631 EAR GATORE amaze kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10,000 frws) adasubizwa, agashyirwa kuri konti N°100007261041 ya EAR GATORE RW631 iri muri (BK) ishami rya Kirehe. Ibyangombwa bipiganira isoko, bizoherezwa kuri emails: rw631eargatore@gmail.com agatanga kopi yayo kuri iyo email ikurikirai: eniyonzima@rw.ci.org guhera taliki 09/01/2026 kugeza taliki 23/01/2026 saa yine za mugitondo (10h00) kandi zifungurirwe mu ruhame saa tanu (11h00) kuri iyo taliki ku biro by’ umushinga. Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri Telephone:0788552884
Bikorewe i Gatore, kuwa 08/01/2026
Rev.Can.Arch.GASANA Samuel
Umuyobozi wa EAR Paruwasi Gatore