Skip to main content

Itangazo Rihamagarira Gupiganira Isoko Ryo Kugemura Inzitiramibu

ZION TEMPLE Mwulire
Rate this employer
Average: 3.3 (7 votes)

ITANGAZO RIHAMAGARIRA GUPIGANIRA ISOKO

Itorero ZION TEMPLE CELEBRATION CENTER PARUWASI MWULIRE rifite Umushinga RW0283 Mwulire ukorera mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Mwulire, mu Kagari ka Bushenyi, Umudugudu wa Kabahima rirahamagarira ba Rwiyemezamirimo babyifuza kandi babifitiye ubushobozi bwo gupiganira isoko rikurikira:

Isoko ryo kugemura INZITIRAMIBU (Mosquito net) z’abana bafashwa n’Umushinga RW0283 Mwulire uterwa inkunga na Compassion International Rwanda.

Uwifuza gupiganira iri soko, ashobora kuza gufata igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa ku Biro bya Paruwasi ya ZION TEMPLE MWULIRE aho umushinga ukorera guhera ku itariki 09/05/2025, mu masaha y’akazi amaze kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10.000 frws) adasubizwa agashyirwa kuri konti N°4037200053889 ya ZION TEMPLE MWULIRE iri muri Equity Bank.

Amabahasha y’ipiganwa azakirwa kandi afungurirwe mu ruhame ku wa 23/05/2025 saa tanu (11h00’) za mu gitondo ku biro by’umushinga RW0283 Mwulire aho ukorera. Nyuma y’iyo saha nta yandi mabahasha azakirwa.

 Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri Telefone 0783195099 cyangwa 0782085761.

 NB: Uwifuza gupiganira iri soko arahamagarirwa kuza gusura Samples ku biro by’Umushinga RW0283 mu masaha y’akazi.

Bikorewe i Mwulire ku wa 07/05/2025

Pastor TUYIZERE Jean Baptiste

Umushumba wa Zion Temple Mwulire

Click on the APPLY button to send your application documents:
  • Your application will be sent to the employer immediately (Allowed formats: .doc .pdf .txt .docx)
  • A confirmation email will be sent to you few minutes afterwards
  • You can request any documents archived from our website (ex: a job description, a CV, a cover letter...)