ITANGAZO : GUPIGANIRA ISOKO RYO KUGEMURA IBIRIBWA KU MUSHINGA RW0963
Itorero E.E.A.R Paruwasi ya KATARARA ribarizwa mu Karere ka Bugesera,umurenge wa Juru,akagali ka Rwinume rifite Umushinga RW0963 E.E.A.R KATARARA uterwa inkunga na compassion International/Rwanda rirahamagarira ba Rwiyemezamirimo babyifuza kandi babifitiye ubushobozi gupiganira isoko ryo ” KUGEMURA IBIRIBWA », Uwifuza gupiganira iryo soko ashobora kuza gufata igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa ku biro bya Paruwasi ya E.E.A.R KATARARA), amaze kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10,000 frws), agashyirwa kuri konti N° 100005832815 y’Umushinga Rw0963iri muri BANK OF KIGALI (BK). Amabwiriza yose n’ibizagenderwaho bazabisoma muri DAO iboneka kubiro by’umushinga RW0963Katarara mu minsi y’akazi bakimara kumva iri tangazo. Amabahasha y’ipiganwa azakirwa kandi afungurirwe mu ruhame ku wa gatanu tariki 23/01/2026 saa tatu (09h00) ku biro bya paruwase umushinga ukoreraho. Nyuma y’iyo saha nta yandi mabahasha azakirwa.
Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri Telefone 0788592296 (Pastor) Cyangwa 0788866634 (Project Director) cyangwa akatwandikira kuri Email:rw963katarara@gmail.com
Bikorewe i KATARARA, kuwa 12/01/2026
Pastor RWENYAGUZA R.Silas
Umushumba wa E.E.A.R KATARARA